Guhabwa Impyiko :

Hashize igihe abaganga bashobora guhindura zimwe mu ngingo zigize umubiri w'umuntu bakazisimbuza iz'abandi, mu rwego rwo gukuramo izirwaye zigasimbuzwa inzima.

Inyama ikunze gusimbuzwa cyane ni impyiko.

Impyiko ni urugingo rukenewe mu mubiri w'umuntu, iyo zititaweho neza zishobora kwangirika zigakenera gusimbuzwa, ibintu bihenda kandi bishobora kugira ingaruka mbi,

Uburwayi nka malariya, umwuma, ubwandu bw'umuyoboro w'inkari n'ibindi byinshi bishobora gutuma impyiko zinanirwa gukora neza, ariko umurwayi hano ashobora kuvurwa neza agakira.

Ngo iyo impyiko zidakora neza kubera izi ndwara umurwayi abanza kuzivurwa hanyuma impyiko na zo zikitabwaho nyuma.

Abahanga bavuga ko kunanirwa kw'impyiko kubera zimwe mu ndwara zavuzwe haruguru bishobora gutuma izi ngingo zinanirwa gukora burundu mu gihe zititaweho neza, bikaba ngombwa ko zisimbuzwa.

Ngo ibi bishobora kubaho mu gihe umurwayi atavuwe neza mu gihe impyiko zananirwaga kubera indwara yindi, cyangwa se bigaturuka ku bundi burwayi bwibasira izi ngingo.

Zimwe mu ndwara zigira ingaruka zikomeye ku mpyiko harimo nka diyabete n'umuvuduko ukabije w'amaraso.

Umuvuduko ukabije w'amaraso wangiriza imiyoboro y'amaraso y'impyiko bikazigabanyiriza ubushobozi bwo gukora neza.

Ngo ibi bishobora gutuma n'indi miyoboro y'amaraso mu mubiri wose idakora neza.

Iyo bibaye igihe kinini, impyiko zirahagarara burundu bikaba ngombwa ko bazisimbuza inzima cyangwa se hakabaho uburyo bw'ubukorano bwo gukura imyanda mu maraso (dialysis), ibyo ubusanzwebikorwa n'impyiko mu buryo karemano.

Ni inde watanga impyiko?

Kugirango umuntu atange impyiko aba agomba kuba afite ubuzima buzira umuze.

Ntaba agomba kuba afite indwara nk'igituntu, HIV/AIDS, indwara za Hepatitis na kanseri, n'izindi zitandukanye.

Kugira ngo habeho igikorwa cyo gukura impyiko mu muntu bakayishyira mu wundi haba hagomba gukorwa ibizami birambuye kandi byinshi.

Iyo bitagenze gutyo, hari ubwo impyiko ikurwa mu muntu ariko ntigire icyo imara.

Ngo ikindi kintu cyo kwitabwaho mu gihe habaho gusimbuza impyiko, ni ukureba niba amaraso y'utanga n'uwakira ahuye.

Iyo amaraso adahuye, umubiri w'uwayakiriye urayirwanya bigatera ibindi bibazo bikomeye.

Ngo ni yo mpamvu inshuro nyinshi abavandimwe b'ukeneye impyiko ari bo babanza gutekerezwaho mbere y'abandi kuko baba basangiye amaraso.

Ngo iyo umuntu wo mu muryango atanze impyiko, ibyago by'uko umubiri uyanga biba ari bike ugereranyije n'iyo umuntu ayihawe n'uwo hanze.

Umuntu uwo ari we wese wemeye gutanga impyiko ye, aba agomba kugirwa inama no kuganirizwa n'umuganga w'inzobere mu by'impyiko kugira ngo yumve neza ibyo agiye gukora, hato atanahindura ibitekerezo ku munota wa nyuma.

Mbere y'uko ayitanga, aba agomba gusinya inyandiko igaragaza ko yemeye kuyitanga.

Ku ruhande rw'umurwayi, amaraso ye aba agomba kubanza gusukurwa neza (Dialyses) kugira ngo hatabaho ibibazo nyuma yo kumushyiramo impyiko nzima, ndetse hakanarebwa ingaruka zishobora guterwa n'imiti.

Abahanga bavuga kandi ko hari ibindi bintu birebwa mbere y'uko umurwayi ahabwa impyiko.

Nk'urugero, ngo abantu bafite hejuru y'imyaka 50, cyangwa se bafite ibibazo by'umutima n'imitsi ndetse n'ibibazo by'izindi ngingo, baba bafite ibyago biri hejuru by'uko umubiri wabo wakwanga impyiko bahawe .

Iraguha avuga ko abarwayi bafata imiti ubuzima bwabo bwose baba bafite ibyago byinshi by'uko umubiri wabo wanga impyiko bahawe.

Yongeraho ko uko imyaka y'umuntu yiyongera ni ko impyiko zikora nabi.